Kamonyi: Urukuta rwagwiriye abantu 8 umwe ahasiga ubuzima abandi barakomereka

Kamonyi: Urukuta rwagwiriye abantu 8 umwe ahasiga ubuzima abandi barakomereka

Abantu 8 bagwiriwe n’urukuta rw’urugo rwaho bacukuraga umwe ahasiga ubuzima naho abantu 4 barakomereka cyane 2 bakomereka mu buryo bworoheje naho umwe ahabwa ubuvuzi bw’ibanze.

Ni amakuru yamenyekanye ahagana saa yine n’iminota 15 aho bacukuraga umusingi wo kubakamo indi nyubako bikaba byabereye mu Murenge wa Runda, mu Kagali ka Ruyenzi mu Mudugudu wa Nyagacaca.

Umuvugizi wa Police y’Amajyepfo,SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye Imvaho Nshya uko iyi mpanuka yabaye.

Ati: “Iyi mpanuka yabaye ahagana saa yine n’iminota cumi n’itanu, aho urukuta rw’urugo rwagwaga ku bantu 8, umwe yahise apfa, 4 barakomereka cyane harimo 2 bahise bajyanwa ku bitaro bya Nyarugenge abandi 2 nabo bajyanwa ku bitaro bya Remera-  Rukoma, 2 bakomereka mu buryo bworoheje mu gihe umwe yahawe ubutabazi bworoheje ntiyajyanwa kwa muganga”.

Akomeza asaba abantu bakoresha abandi ko bakwiye kujya babanza kureba ingaruka abakozi bashobora kuhagirira bakabarinda kuhatakariza ubuzima.

Yongeyeho ko mu gihe bigaragara ko abakozi ugiye kubakoresha ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga wakwihutira gushaka ubwishingizi bw’igihe gito kugira ngo n’ugize ikibazo abe yatabarwa n’ubwishingizi bwatanzwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Nyaxo

Nihananganishije Umuryango Wababuze Uwabo Bakomeze Kwihangana .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27