Abanyarwenya Salvador na Okello bishimiye byinshi mu Rwanda

Abanyarwenya Salvador na Okello bishimiye byinshi mu Rwanda

Abanyerwenya Salvador na Okello bakunzwe kandi bamaze kubaka izina rikomeye mu gihugu cya Uganda, mu byo  bishimiye harimo n’uko u Rwanda ruyobowe.

Ni ibyo batangarije mu gitaramo cyateguwe na Ndaruhutse Fally Merci cyari kigamije kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri Gen z Comedy imaze ishinzwe.

Aba banyarwenya bari batumiwe na Merci kugira ngo bafatanye n’abandi guterera urwenya abitabiriye icyo gitaramo, bagaragaje ko u Rwanda rufite ibyiza byinshi kandi bishimishije.

Ubwo Okello yaserukaga ku rubyiniro, yavuze ko yishimiye ko mu Rwanda hari ahantu heza ho kwakirira abashyitsi yifashisha indirimbo Fou de toi ya Element yafatanyije na Ross Kana ndetse na Bruce Melody.

Yagize ati: ‘’Mu Rwanda nahakunze cyane, hari ahantu ho kwakirira abantu heza (Guest house), ni yo bibaye ngombwa ko imibu iza, ntabwo iza isakuza nk’iyi Bugande iza ikuririmbira, uko uteye n’uko usa birangaragura amaso yanjye ni wowe areba…., ariko iwacu muri Uganda imibu iraduhira”

Akomeza agira ati: “Ikindi imihanda ya Kigali imeze neza ku buryo wayitereteramo bikagenda neza, ibaze ko muri Uganda ushobora kuba uri kumwe n’umukunzi wawe mutembera watangira kumubwira ukuntu umukunda ntusoze ijambo watangiye, kubera ubonye agiye kugwa mu mukuku.

Ibyo Okello yavuze byashimangiwe na mugenzi we Patrick Salvado aho yahamije ko yishimira ukuntu Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yita ku baturage.

Yagize ati: ”Nishimira ukuntu Perezida Kagame yita ku baturage be, iwacu i Bugande umuyobozi aho kukwitaho wamwitaho, nabonye Minisitiri w’Urubyiruko mbona ni urubyiruko, igitangaje muri Uganda Minisitiri w’Urubyiruko afite mu myaka 80 y’amavuko.”

Okello wo muri Uganda yaherukaga gutaramira i Kigali, tariki 9 Werurwe 2023 mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye ahitwa Art Rwanda Ubuhanzi incubation Center (Mu rugando), mu gihe Patrick Salvado we yari ataramiye i Kigali inshuro zirenga eshatu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27