Gisagara VC yatewe mpanga

Gisagara VC yatewe mpanga

Ikipe ya Gisagara VC yatewe mpaga na REG VC nyuma yo kubura ku kibuga cyagombaga kuberaho umukino.

Uyu mukino wari uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Werurwe 2024 muri Notre Dame des Anges, saa kumi, mu mukino wa round ya gatanu y’imikino ibanza ya Shampiyona ya Volleyball.

Ikipe ya REG VC yategereje iyo bagombaga gukina irayibura, abasifuzi banzura ko Gisagara igomba guterwa mpaga y’amaseti 3-0 (25-0, 25-0, 25-0).

Amakuru agera ku Imvaho Nshya aravuga ko iyi kipe ya Gisagara VC yo mu Ntara y’Amajyepfo yagize ikibazo cy’abakinnyi bake harimo n’abarwaye.

Indi mikino yabaye uyu munsi, Kirehe VC yatsinze East Africa University Rwanda amaseti 3-1 (25-19, 16-25, 25-23, 25-18) naho Kigali VC yatsinze IPRC Musanze amaseti 3-2 (25-16, 28-26, 22-25, 23-25, 15-8).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27