Kirehe: Abubakiwe isoko rya miliyoni 10 Frw barabyinira ku rukoma

Kirehe: Abubakiwe isoko rya miliyoni 10 Frw barabyinira ku rukoma

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, barabyinira ku rukoma biturutse ku kuba barubakiwe isoko rya Mugogo ryuzuye rifite agaciro ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

ryahoze ari iry’ibitanda by’ibiti bagahura n’ibibazo by’izuba n’imvura.

Isoko rya Mugogo riri mu isanteri ya Murehe ni rimwe mu masoko ari kuzura mu Murenge wa Gahara, Akarere ka Kirehe, abahacururiza n’abaturage barema isoko bavuze ko rije ari igisubizo kuko ritarubakwa ibicuruzwa byarangirikaga abakiliya na bo bakabigura biciraguraho.

Umucuruzi witwa Nahimana Claudine yagize ati: “Isoko ritarubakwa twaranyagirwaga, imvura yagwa abacuruzi n’abaguzi tukabura aho twugama ndetse akenshi ibyo ducuruza bikahangirikira. Abaguzi ntibabiguraga bitewe n’umwanda. Ubu nishimiye ko nzajya ncururiza ahantu heza kandi nta birantega. Iterambere n’inyungu bigiye kwiyongera.”


Rwaburigi Idephonse yagize ati: “Naranyagiwe kenshi kubera isoko ryahoze ari ibiti kandi ridasakaye ariko ubu nubwo narema isoko mpinguye nta kibazo naba mfite kuko igihe cyose nagereza umusaruro ku isoko bawugura.”

Nzabakurana Anastase yagize ati: “Iyo izuba ryakaga wasangaga turi gushaka aho twikinga nabwo imvura yagwa bikaba ibibazo. Ibicuruzwa byaranyagirwaga harimo n’ibyangirikaga bikadutera igihombo. Ubu rero nubwo imvura yagwa nta kibazo kuko rirasakaye hose.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere mu Karere ka Kirehe, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko isoko ryubatswe mu buryo bwo gukemura ibibazo abacuruzi n’abarema isoko bahuraga nabyo kandi rizajya rikora amasaha yose abacuruzi babishakiye.

Yagize ati: “Ni byo abaturage barishimira ko bubakiwe isoko kandi koko ntibagiraga iryubakiwe. Rigiye kubafasha kutanyagirwa no kubangamirwa n’izuba ku bacuruza n’abarirema ariko kandi twongeyemo n’ikindi cyo kubashyiriramo amashanyarazi kugira ngo isoko ribe ryakora na nijoro saa yine cyangwa saa tanu z’ijoro.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza ko bwubatse iryo soko rya Mugogo kimwe n’irya Nyarutunga riri mu Murenge wa Nyarubuye binyuze mu mishinga y’Ubudehe yatoranyijwe n’abaturage, aho buri isoko ryuzuye ritwaye miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kandi bugiye kuvugurura amasoko arimo irya Musaza, Gatore na Gahara yangiritse ndetse hakaba hazatangira kubakwa agasoko gato ka Rutonde mu Murenge wa Kirehe kazafasha abagura ibicuruzwa birimo imbuto n’imboga ku muhanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27