Polisi yatangaje icyateye inkongi y’umuriro ku nyubako ya NDARU ARCADE

Polisi yatangaje icyateye inkongi y’umuriro ku nyubako ya NDARU ARCADE

Hagati ya saa sita na saa sita n’igice z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Werurwe 2024, inyubako y’ubucuruzi ya NDARU ARCADE iherere ahazwi nka Quartier Comercial mu Mujyi wa Kigali rwagati mu Karere ka Nyarugenge, yafashwe n’inkongi.

Polisi y’Igihugu yatangarije Imvaho Nshya ko iyo mpanuka yatewe n’iturika rya gaze yatekerwagaho muri Resitora yo mu igorofa yo hejuru.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Twajamahoro Syvestre yavuze ko n’ubwo iyo nkongi yangije bimwe mu bikoresho byari muri iyo resitora ariko nta muntu wahaburiye ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere.

Ati: “Inkongi yatewe na gaze yaturitse ituma haba inkongi yangije ibintu byari muri resitora, ariko ku bw’amahirwe ntawakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima.”

Yakomeje atangaza ko bikimara kumenyekana abari mu nyubako batabaje ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi na ryo ryihutira gutabara abari mu kaga.

Ati: “Batabariye ku gihe barazimya.”

Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kwitwararika mu nyubako kugira ngo inkongi nitera bashobore guhangana na yo.

SP Twajamahora ati: “Barakangurirwa kugira ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi, birimo za Kizimya mwoto, umucanga bakwifashisha bazimya mu gihe ubutabazi bwa Fire Brigade butarabageraho”.

Polisi kandi inasaba abaturage gutabaza Polisi ku gihe kugira ngo batabarwe vuba. Basabwa kandi gukomeza gukurikirana amahugurwa ya Polisi y’Igihugu, aho yigisha uburyo hakoreshwa gaze no kuzimya inkongi z’imiriro.

Ibyangirikiye muri yo nkongi y’umuriro muri NDARU ARCADE, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko bikibarurwa kugira ngo hamenyekane agaciro kabyo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27