Gambia: Harigwa umushinga w’itegeko ryemeza gukata imyanya y’ibanga y’abagore

Gambia: Harigwa umushinga w’itegeko ryemeza gukata imyanya y’ibanga y’abagore

Inteko Ishinga Amategeko ya Gambia yateranye isesengura umushinga w’itegeko ryemeza gukuraho  icyemezo Gambia yafashe cyo kubuza abagore gukata imwe mu myanya ndangagitsina yabo (Female Genital Mulitation).

Yahya Jammeh, wahoze ari Perezida w’iki gihugu, ni we wahagaritse uyu muhango wo gukata imwe mu myanya y’ibanga y’abagore mu 2015, ashyiraho ibihano bikomeye birimo n’igifungo ku babikoze.

Gusa bamwe mu baturage ba Gambia by’umwihariko abayoboke b’idini ya Isilamu, baracyizera iyi mihango. 

Reuters yatangaje ko umwe mu Badepite witwa Almameh Gibba avuga ko iri tegeko ribuza igitsinagore gukata imyanya y’ibanga, rihonyora uburenganzira bw’abaturage ndetse rituma batakaza umuco n’imihango y’idini.

Abarwanya gukata imyanya y’ibanga y’abagore, (Anti-FGM), bavuga ko bigira ingaruka z’umubiri n’imitekerereze ku bakobwa n’abagore kandi ko iri tegeko ryemewe byagaragaza intambwe nini yo gusubira inyuma.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko iyi mihango nta nyungu ifite ku kiremwamuntu kandi igira ingaruka zikomeye ku buzima bw’imyororokere y’umugore.

Biteganywa ko Inteko Ishinga Amategeko izongera kuganira ku ishingiro ry’uwo mushinga ku ya 18 Werurwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27