Kwibuka28: Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo ihumuriza Abanyarwanda

Kwibuka28: Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo ihumuriza Abanyarwanda
Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo ihumuriza Abanyarwanda (Foto Kayitare J.P)

Umuhanzi Twizerimana Floduard uzwi ku izina rya Limu yamaze gushyira hanze indirimbo ihumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro kigufi Limu yahaye Imvaho Nshya, yahamije ko yashyize hanze indirimbo “Tuguhoze Rwanda”.

Yagize ati : “Namaze gushyira hanze indirimbo Tuguhoze Rwanda ibumbiyemo ubutumwa buhumuriza abanyarwanda muri ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko hari uruhare rwabo mu kusa, ikivi abazize Jenoside basize.

Akomeza agira ati : “Icyo nabwira urubyiruko ni uko amateka yaturanze adakwiye kudusubiza inyuma ahubwo duharanire kugera ku byiza”.

Asaba urubyiruko gukomeza gukurikira ibiganiro kandi rukabyitwaramo neza nkuko Leta iba yabirushishikarije no gukurikiza gahunda za Leta.

Umuhanzi Limu ahamya ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa.

Avuga ko azakomeza guhanga indirimbo nk’izi zihumuriza zikanavura Abanyarwanda akoresheje ubuhanzi kuko ngo ijwi ry’abahanzi rigera kure.

Umuhanzi Limu amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zijyanye n’ibihe byo kwibuka kandi buri mwaka azajya ahimba indirimbo zifasha mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27