Cristiano Ronaldo ashobora guhanirwa gukora ibiteye isoni mu ruhame

Cristiano Ronaldo ashobora guhanirwa gukora ibiteye isoni mu ruhame

Rutahizamu wa AL Nassr n’ikipe y’igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo ashobora guhanwa imikino ibiri atajya mu kibuga, nyuma y’uko abafana baririmbye Messi na we akabasubiza agaragaza ikimenyetso gifatwa nk’urukozasoni ku buryo kitemewe muri Arabie Saoudite.

Mu mukino ukomeye w’umunsi wa 21 wa Shampiyona yo muri Arabie Saoudite, Al Nassr yahuye na Al Shabab, iyitsinda ibitego 3-2 ariko nyuma yawo Cristiano yibasirwa n’abakunzi ba ruhago.

Mbere yuko uyu mukino utangira nibwo abafana ba Al Shabab batangiye kuririmba izina rya Lionel Messi nk’umwe mu bahanganye n’uyu Munya-Portugal ku Isi.

Kwihangana byaramunaniye amaze gutsinda igitego acyishimira agaragaza ibihabanye n’umuco w’iki gihugu mu gusubiza abafana.

Ishyirahamwe rya ruhago ryahise ritangira iperereza kuri uyu mugabo ndetse ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu bikomeza kwandika ko yahanwe imikino ibiri nubwo nta tangazo rirasohoka.

Aramutse ahanwe yasiba umukino ukurikira wa Shampiyona ndetse n’uwa AFC Champions League uzahuza ikipe ye na Al Ain yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Si uguhagarikwa imikino gusa kuko uyu mukinnyi w’imyaka 39 ashobora gucibwa amande ari hejuru agakurwa ku mushahara we wa miliyoni 16,6$ ahabwa ku kwezi.

Al Nassr iri ku mwanya wa kabiri wa Shampiyona ya Saudi Pro League n’amanota 52 ikaba irushwa arindwi na Al Al Hilal iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27