Guinea: Babiri barasiwe mu myigaragambyo

Guinea: Babiri barasiwe mu myigaragambyo

Abasore Babiri barasiwe mu myigaragambyo igamije kurwanya ubutegetsi bw’igisirikare cyafashe mu 2021.
Ni imyigaragambyo simusiga yabaye ku munsi wayo wa Mbere ku wa 26 Gashyantare mu murwa mukuru wa Guinea, i Conakry, aho abigaragambya bamagana akarengane gakomeje kugaragara muri Guinea.

Ihuriro ry’amashyirahamwe ryasabye inzego z’abikorera ndetse n’abaturage kwigaragambya kugira ngo harekurwe abanyamakuru bafashwe, hagabanuke ibiciro by’ibiribwa byatumbagiye ndetse itangazamakuru rirekere aho kugenzurwa.

Amashuri, amaduka, amasoko, n’imihanda ntibikora uhereye mu gitondo cyo ku wa Mbere i Conakry bitewe na za bariyeri zashyizweho n’abigaragambya.

Amakuru yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa avuga ko umusore w’imyaka 18 yarashwe ahita ahasiga ubuzima mu gihe undi yapfiriye mu bitaro.

Ibi bibaye hashize icyumweru Perezida wa Guinea, Gen Mamady Doumbouya, atangaje ko asheshe Guverinoma ndetse hafashwe n’icyemezo cyo gufunga imipaka.

Mu itangazo ryasomwe n’Umunyamabanga wa Perezida kuri Televiziyo y’igihugu, Brig Gen Amara Camara, nta mpamvu yatangajwe yatumye Guverinoma iseswa.

Abari bagize Guverinoma yasheshwe basabwe gusubiza imodoka za Leta, gutanga Pasiporo z’akazi ndetse na konti bari bafite muri Banki zirafungwa.

Perezida Doumbouya yahise ategeka ko imipaka yose ifungwa kugeza igihe abari bagize Guverinoma bashyiriye mu bikorwa ibyo basabwa.

Umuryango w’ubukungu wo mu Karere k’Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS), umaze igihe wotsa igitutu ubu butegetsi bwa gisirikare burangajwe imbere na Gen Mamady Doumbouya, usaba ko butegura amatora bidatinze bugasubizaho ubutegetsi bwa gisivili.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27