Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda yakomoje ku mikorere ya Sacco mu Rwanda

Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda yakomoje ku mikorere ya Sacco mu Rwanda

Ambasade y’Ubwami bw’u Bwongereza mu Rwanda (UK Embassy) yavuze ko imikorere y’Umurenge Sacco mu Rwanda imaze gutanga umusaruro mwiza biturutse ku ikoranabuhanga rikoreshwa muri iki kigo cy’imari.

Yatangaje ko muri iki cyumweru yasuye Umurenge Sacco ukorera mu Turere tubiri two mu Rwanda igasanga hari impinduka.

Yagize iti “Aho twasuye, twabonye umusaruro mwiza w’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi z’imari”.

Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda yavuze ko inkunga itanga, yagize uruhare mu mikorere y’ibigo by’imari by’umwihariko Umurenge Sacco.

Ambasade yagaragaje ko igihe abakiliya bagana Umurenge Sacco bakoreshaga mu gushaka serivisi z’imari cyagabanyutse bityo kiva ku masaha atatu, kigera ku minota 30.

Mu mpera z’umwaka ushize, Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko niba nta gihindutse, uyu mwaka wa 2024 uzarangira serivisi zose mu guhana amafaranga ya Umurenge SACCO, zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, icyo gihe yavuze ko Umurenge SACCO zose uko ari 416 mu Rwanda hose zizaba zikoresha ikorabuhanga mu mwaka wa 2024.

Yagize ati: “Tumaze kugera kuri SACCO 182 zamaze kugezwamo ikoranabuhanga ziri mu Turere 12. Ubundi muri gahunda ni uko byagombye kugera hagati mu mwaka utaha (2024) zose uko ari 416 zose zarashyizwe mu ikoranabuhanga.”

U Rwanda n’u Bwongereza ni ibihugu bisanzwe bafitanye umubano mwiza ushingiye ku burezi, ubucuruzi n’ibindi.

Mu mwaka wa 2022, ibyoherezwa mu Bwongereza bivuye mu Rwanda byari bifite agaciro ka miliyoni 18 z’ama Euros, ni ukuvuga asaga gato miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyayi n’Ikawa byihariye 5% by’ibyoherezwa mu Bwongereza.  

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27