Kylian Mbappé yamenyesheje PSG ko azagenda mu mpeshyi

Kylian Mbappé yamenyesheje PSG ko azagenda mu mpeshyi

Kylian Mbappé yabwiye  Perezida wa Paris Saint-Germain, Nasser Al-Khelaïfi, ko yifuza kuyisohokamo mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2023-2024 ubwo amasezerano ye azaba arangiye.

Ibi byatangajwe n’Ikinyamakuru gikomeye  cyo  mu Bufaransa, Le Parisien, kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Gashyantare 2024, kivuga ko Perezida wa PSG yamaze kumenyeshwa n’uyu mukinnyi ko ari hafi kugenda.

Ni nyuma y’uko yemeranyije n’ubuyobozi ko atazongera amasezerano yari afitanye na yo kuko azarangira tariki ya 30 Kamena 2024, agahita agendera ubuntu.

Iki kinyamakuru kuvuga ko Nasser Al-Khelaïfi akimara kumenya umwanzuro wafashwe n’uyu mukinnyi yahise ahamagara Umutoza Mukuru, Luis Enrique, ndetse n’Umuyobozi wa Siporo, Luis Campos, abamenyesha impinduka.

Ntagihindutse Real Madrid yo muri Espagne ni yo izegukana uyu rutahizamu w’imyaka 25 dore yatangiye kuvugana n’abahagarariye uyu mukinnyi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27