I Dubai u Rwanda rwahembewe gukorera ku mihigo

I Dubai u Rwanda rwahembewe gukorera ku mihigo

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024, u Rwanda rwahawe igihembo Mpuzamahanga cy’Imiyoborere myiza (Global Government Excellence Award) rukesha kwimakaza umuco wo kubazwa inshingano binyuze mu gukorera ku Imihigo.

Ni Igihembo cyakiriwe na Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana kikaba cyatangiwe mu Nama ya za Guverinoma irimo kubera I Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Inama ya The World Government iba buri mwaka guhera mu 2013, igamije kurebera hamwe ibibazo byugarije imiyoborere hirya no hino ku Isi n’uburyo bwakwifashishwa mu kubishakira ibisubizo birambye.

Mu Rwanda Politiki yo gukorera ku mihigo yatangiye mu 2006, iri muri gahunda u Rwanda rwihaye yo kwishakamo ibisubizo.

Ubwo yayoboraga umuhango wo kwesa imihigo y’umwaka wa 2018/2019, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko amanota inzego za Leta zibona atari imibare gusa. Ngo ashushanya ubuzima bw’Umunyarwanda.

Gusinya imihigo ni uburyo bw’isuzumamikorere, kwigira ku makosa yihariye aba yaragaragaye ndetse no gukomeza urugendo rw’iterambere mu bufatanye.

Gahunda y’imihigo yagejeje ku iterambere Uturere dutandukanye ndetse yanaremyemo abaturage n’ubuyobozi gukora cyane bashingiye ku kubazwa inshingano ndetse no guharanira kwesa imihigo bihaye nk’Akarere batuyemo

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27