Sobanukirwa uko wakwirinda inkongi y’umuriro

Sobanukirwa uko wakwirinda inkongi y’umuriro

Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe gukumira no kurwanya inkongi ndetse no gutabara abari mu kaga igaragaza ko hari uburyo bwiza bwo kwirinda no kurwanya inkongi y’umuriro, igasaba abaturarwanda kwirinda icyateza inkongi y’umuriro.

C/SGT Bucyansenga J.Claude, Umwe mu bapolisi bakora mu ishami rishinzwe gukumira no kurwanya inkongi ndetse no gutabara abari mu kaga, asobanura bumwe mu buryo bwizewe umuntu yakoresha yirinda inkongi ziturutse kuri gazi yifashishwa mu guteka.

Agira ati “Mbere yo gukoresha gazi dutekesha usabwa kubanza gufungura amadirishya n’inzugi kugira ngo niba hari gazi yasohotse ibone ahantu inyura ijya hanze.

Iyo ucanye gazi yamaze gukwira icyumba cyose icyo gihe ishobora guturika inkongi ikaba iravutse”.

Icyo wakora mu gihe habayeho impanuka ya Gazi

C/SGT Bucyansenga avuga ko mu gihe icyo utekeyemo gifashwe n’inkongi y’umuriro, ushobora kwifashisha umufuniko w’isavuriya ukawupfundikiza, mu masegonda 10 inkongi iba imaze kuzima.

Akomeza agira ati “Mu gupfukura ugenda neza mu gihe ikibatsi kiba kikirimo ukongera ukaba wasubizaho kugira ngo uzimye neza”.

Ikindi gikoresho kifashishwa mu kuzimya inkongi y’umuriro ni ikirangiti gitose ariko kitajojoba amazi.

Polisi ivuga hari ibikoresho byabugenewe bizimya ku buryo bwihuse byitwa kizimya moto ‘Fire Extinguishers’.

CIP Benson Ndemezo, umupolisi wo mu Ishami rishinzwe gukumira no kurwanya inkongi ndetse no gutabara abari mu kaga, asobanura ko muri rusange inkongi y’umuriro ishobora guterwa n’ubumenyi buke.

Agaragaza ko ari yo mpamvu Polisi igira inshingano zo guhugura abaturage kwirinda inkongi y’umuriro.

Yavuze ko gukoresha abantu bo muri karitsiye batize ibyerekeye amashanyarazi, nabyo bishobora kuba intandaro y’inkongi z’umuriro.

Agira ati “Uburangare no gucomeka ahantu hamwe ibintu bikoresha amashanyarazi biri mu byateza inkongi”.

Polisi y’u Rwanda isaba abaturarwanda kuyitabaza mu gihe kuzimya inkongi y’umuriro byananiranye.  

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27