Senegal: Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi batawe muri yombi

Senegal: Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi batawe muri yombi

Abadepite batatu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Senegali batawe muri yombi nyuma yo kugaragaza ko batishimiye imyanzuro yafashwe n’Inteko Ishinga Amategeko yo kudindiza amatora.

Abo badepite batawe muri yombi n’inzego z’umutekano ku wa Kabiri nubwo ubuyobozi bwa Senegal nta kintu burabivugaho.

Inteko Ishinga Amategeko ya Senegal yateranye ku ya 05 Mutarama yemeje ko amatora ya perezida azatinda akageza ku ya 15 Ukuboza, biteza impagarara mu badepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bituma bavanwa mu cyumba cy’inteko igitaraganya. 

Reuters yatangaje ko abadepite 105 mu 165, bari mu cyumba cy’inteko batoye bashyigikiye iki cyemezo kidindiza amatora, kugeza mu Kuboza aho Mack Sall azaguma ku buyobozi kugeza abonye umusimbura.

Umwe mu badepite batawe muri yombi ubwo bari mu Nteko Ishinga Amategeko yagize ati: “Baturage ba Senegal mufite abanzi b’igihugu imbere yanyu bafata imyanzuro ipfuye batitaye ku byo bari gukora, ibi ni ugupfobya Itegeko Nshinga”.

Umuvugizi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Pastef ryasheshwe, El Malick Ndiaye, yavuze ko Abadepite batatu bo mu ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi batawe muri yombi ku wa kabiri, ndetse ko n’uwahoze ari umuyobozi wa polisi yafunzwe.

Abaturage ba Senegal bamaze iminsi mu myigaragambyo nyuma y’uko ku wa Gatandatu Perezida Mack Sall atangaje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe ku ya 25 Gashyantare asubitswe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27