Sitting Volleyball: Ikipe y’igihugu y’abagore yabonye itike ya Paralempike Paris 2024

Sitting Volleyball: Ikipe y’igihugu y’abagore yabonye itike ya Paralempike Paris 2024

Ikipe y’igihugu y’abagore mu mukino wa sitting Volleyball yegukanye Shampiyona Nyafurika ndetse ibona itike yo gukina mikino Paralempike ya Paris 2024 nyuma yo gutsinda Kenya ku mukino wa nyuma wa shampiyona nyafurika amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024 i Lagos muri Nigeria ahaberaga iyi mikino.

Muri uyu mukino wa nyuma ikipe y’igihugu yatangiye neza iseti ya mbere irusha cyane Kenya maze igira amanota 25-12.

Mu iseti ya kabiri ikipe y’igihugu yakomeje kwitwara neza nayo iyitsinda ku manota 25-14.

Iseti ya gatatu ikipe y’igihugu ya Kenya  ntiyoroheye u Rwanda Ariko bakomeza kwihagaraho maze u Rwanda ruyitsinda amanota 25-21.

Umukino warangiye U Rwanda rutsinze Kenya amaseti 3-0 rubona itike yo gukina Imikino Paralempike izabera i Paris hagati ya Kanama na Nzeri 2024.

Ni inshuro ya gatatu yikurikiranya u Rwanda rubonye itike y’Imikino Paralempike muri iki cyiciro.

Mu guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze Algeria amaseti 3-0(25-18, 25-12, 25-16).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27