Afurika y’Epfo: Ishyaka ANC ryirukanye Jacob Zuma wahoze ari Perezida

Afurika y’Epfo: Ishyaka ANC ryirukanye Jacob Zuma wahoze ari Perezida

Ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo (Africa National Congress ANC) ryirukanye uwahoze ari umuyobozi waryo wanabaye Perezida w’iki gihugu ari we Jacob Zuma, nyuma y’ibyumweru agaragaza ko ashyigikiye irindi shyaka mbere y’amatora rusange y’uyu mwaka.

Aljazeera yatangaje ko, ku mugoroba wo ku wa 29 Mutarama 2024, umunyamabanga mukuru w’iri shyaka ANC, Fikile Mbalula yavuze ko Zuma ndetse n’abandi, imyitwarire yabo inyuranyije n’indangagaciro n’amahame by’ishyaka ko ikiza ari uko bakurwa mu ishyaka ryabo rya ANC.

Iki cyemezo cyari gitegerejwe na benshi, bamwe batangiye kugifata nko gucikamo ibice ndetse n’ikimenyetso cy’amacakubiri mbere y’amatora rusange, ndetse bikaba byatangiye guteza impungenge ko ANC ishobobora kuzatsindwa.

Gusa raporo y’amakuru yo muri Afurika y’Epfo yerekana ko, Zuma afite amasaha 48 yo gusubiza kuri iki cyemezo yafatiwe cyo kumuhagarika.

Mu Kuboza umwaka ushize, Zuma yatangaje ko ashobora kuziyamamariza mu ishyaka rishya ryitwa uMkhonto We Sizwe (MK).

Nyuma yo kubonana na komite nyobozi y’ishyaka ku rwego rw’igihugu, yitabiriwe na Perezida Cyril Ramaphosa, Mbulula yagize ati: “Ishyirwaho ry’ishyaka rya MK ntabwo ari impanuka.”

Yongeyeho ko Zuma ari kugerageza nkana gukoresha amateka n’ishema by’urugamba kugira ngo bizere ko ari gahunda igamije kurwanya ruswa.”

Jacob Zuma yabaye Perezida wa kane wa Afurika y’Epfo binyuze mu nzira ya demokarasi, kuva mu 2009 kugeza 2018 aho yari n’umuyobozi mukuru w’ishyaka ANC.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27