Bugingo Emmanuel na James Ngango bagizwe ba Ambasaderi

Bugingo Emmanuel na James Ngango bagizwe ba Ambasaderi

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, yafashe imyanzuro itandukanye inashyira mu myanya abayobozi barimo na ba Ambasaderi.

Bugingo Emmanuel wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Zambia.

Bugingo yakoze imirimo itandukanye muri Minisiteri ya Siporo.

Mu 2015 Bugingo yanditse igitabo yise ‘Gusimbuka Urukiramende (High Jumping/Saut en hauteur) gikubiyemo umuco na siporo Abanyarwanda bo hambere bakoraga.

James Ngango yagizwe Ambasaderi mu Busuwisi. Yari asanzwe ari umudipolomate muri Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi.

Mu bandi bahawe inshingano, Bob Gakire wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe imiyoborere no kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri.

Uwacu Julienne wari umuyobozi ushinzwe ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (Minubumwe), yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe ubumwe, itorero n’uburere mboneragihugu muri MINUBUMWE.

Ni mu gihe Judge Kadigwa Gashongore yagizwe Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ikirenga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27