Gaza: Akanama ka Loni gashinzwe umutekano karasaba Isiraheli guhagarika imirwano

Gaza: Akanama ka Loni gashinzwe umutekano karasaba Isiraheli guhagarika imirwano

Ingabo za Isiraheli zikomeje imirwano ikaze cyane mu karere ka Gaza, mu gihe Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi gasaba ko hashyirwaho icyemezo gisaba ko imirwano yahagarara byihutirwa kandi ku buryo burambye mu gace ka Palesitine.Kuba Isiraheli ikomeje Kwihangira bikaba byerekana ko igikomeza gutsimbarara.

Byari biteganyijwe ko Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano gatora uwo mwanzuro ku wa kabiri, tariki ya 19 Ukuboza, ariko ntibyoroshye kuko ku mpande zombi hari ababashyigikiye, babatera inkunga mu bitugu.

Minisitiri w’Ingabo w’Amerika, Lloyd Austin, yatangaje ko mu Nyanja itukura hashyizweho ihuriro ry’ibihugu icumi, mu rwego rwo guhangana n’ibitero byagabwe n’inyeshyamba zo muri Yemeni byibasiye amato zibona ko afitanye isano na Isiraheli.

Amerika na yo yavuze kandi ko yiteguye gukomeza gutanga intwaro muri Isiraheli, mu gihe isaba ko izindi mfashanyo zakomeza kugezwa muri Gaza.Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Catherine Colonna, yatangaje ko u Bufaransa buzatanga toni 700 z’inkunga z’inyongera zigenewe abaturage ba Palesitina.

U Bufaransa Kandi buratangaza ko buzafatira ibihano bamwe mu bimukira ba Isiraheli bafite uruhare mu ihohoterwa rikorerwa Abanyapalesitina muri Yorodani.Guverinoma ya Hamas ivuga ko Abanyapalesitina bagera ku 19 453 baguye mu bitero Isiraheli ikomeje kugaba kuri Gaza ndetse abantu barenga 52 200 Ari bo bamaze gukomereka kuva intambara yatangira ku ya 7 Ukwakira 2023.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko 70% by’abahohotewe ari abagore n’urubyiruko ruri munsi y’imyaka 18.Amakuru aheruka gutangazwa na Guverinoma ya Isiraheli avuga ko abantu bagera ku 1 140 baguye mu gitero cyo ku ya 7 Ukwakira. Hanyuma, abantu 129 bafashwe bugwate bagifungiwe mu karere ka Gaza.Kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi wa Hamas ategerejwe mu Misiri mu biganiro byo kungurana ibitekerezo ku ihagarikwa ry’imirwano kandi ni mu gihe Isiraheli ikomeje imirwano ikaze mu gace ka Gaza. Isiraheli ikaba isabwa n’Umuryango Mpuzamahanga gutanga agahenge, imirwano igahagarara.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27