Abadepite bemeje umushinga w’itegeko w’inguzanyo ya miliyoni 125$

Abadepite bemeje umushinga w’itegeko w’inguzanyo ya miliyoni 125$

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye umushinga w’itegeko wemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), y’inguzanyo ya miliyoni 125 z’Amadorali y’Amerika.

Iyi nguzanyo izakoreshwa mu guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi, hibandwa ku kongera uruhare rw’abikorera mu bukungu no guteza imbere ubucuruzi mu ihiganwa.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana yagize ati: “Iyi nguzanyo izashyigikira ingengo y’imari ya Leta hashingiwe ku ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu nkingi ebyiri zumvikanyweho, iyo kongera uruhare rw’abikorera mu bukungu bw’igihugu no guteza imbere ubucuruzi mu ihiganwa”.

Yasobanuriye Abadepite ko iyo nguzanyo izishyurwa mu myaka 40 ariko ikazatangira kubarwa nyuma y’imyaka 10. Bivuze ko Leta y’u Rwanda izishyura ariya mafaranga mu gihe cy’imyaka 50 kandi akazishyurwa nta nyungu [0%].

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze kandi ko hazanitabwa ku kubungabunga ibidukikije.

Ati: “Indi nkingi ni ukorohereza ishoramari rya Leta n’iry’abikorera mu bikorwa bibungabunga ibidukikije cyane cyane mu bijyanye no kubona igishoro”.

Yongeyeho ko amasezerano niyemera banki izahita itanga aya mafaranga bitarenze Ukuboza 2023.

Abadepite bitabiriye Inteko Rusange banyuzwe n’ibisobanuro bahawe na Minisitiri Dr Ndagijimana ndetse batora bemeza ko u Rwanda rwakwakira iyo nguzanyo ya miliyoni $125.

Aya masezerano yemeza iyi nguzanyo hagati y’u Rwanda na IDA yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 12 Ukuboza 2023.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27