REG WBBC yageze muri 1/2 mu mikino Nyafurika idatsizwe

REG WBBC yageze muri 1/2 mu mikino Nyafurika idatsizwe

REG WBBC yatsinze Université de Douala yo muri Cameroun amanota 85-54, ibona itike ya kimwe cya kabiri (1/2) mu mikino Nyafurika ya “FIBA Africa Women’s League”.

Uyu mukino wabaye ku Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2023, i Alexandria mu Misiri. 

Uyu mukino wa kimwe cya kane (¼) watangiye amakipe yombi agendana mu manota cyane. Mu minota itatu ya nyuma y’aka gace Tiffany Mitchell, na Destiney Philoxy batangiye gutsinda amanota menshi.

Agace ka Mbere karangiye REG WBBC iyoboye umukino n’amanota 21 kuri 15 ya Université de Douala.

Mu gace kabiri Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yakomeje kwitwara neza Tiffany na Nia Clouden batsindaga amanota menshi ari na ko ikinyuranyo cyiyongeraga cyane. 

Igice cya Mbere cyarangiye REG WBBC yatsinze Université de Douala amanota 51-21.

Mu gace ka Gatatu Ikipe yo muri Cameroun yavuye kuruhuka igerageza gutsinda ariko ntibyaramba kuko Ikipe ya REG WBBC yahise yongera gutsinda amanota cyane ndetse izamura ikinyuranyo kigera mu manota 40.

Agace ka Gatatu karangiye REG WBBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 74-38.

Mu gace ka kane Umutoza wa REG WBBC, Mukaneza Espérance, yahaye akaruhuko ikipe ye ya mbere yinjiza mu kibuga abakinnyi nka Micomyiza Rosine, Mwizerwa Faustine, Dusabe Jane, Kiyobe Chantal na Irakoze Nelly.

Ibi byatumye iyi kipe idatsinda amanota menshi nk’uko yari yatangiye umukino gusa na Université de Douala ntacyo byayifashije kuko yatakazaga imipira cyane.

Umukino warangiye REG WBBC yatsinze Université de Douala amanota 85-54, igera muri ½ itaratsindwa umukino numwe muri iri rushanwa.

Iyi kipe izahura n’izatsinda hagati ya Equity Bank na Kenya Ports Authority zombi zo muri Kenya mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27