Rwamagana: Imodoka zajyaga mu cyerekezo kimwe zagonganye 

Rwamagana: Imodoka zajyaga mu cyerekezo kimwe zagonganye 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2023, i Nyarusange mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana habereye impanuka y’imodoka zajyaga mu cyerekezo kimwe zigana mu Mujyi wa Rwamagana kubw’amahirwe abari batwaye imodoka barokoka ntawukomeretse.

Ni impanuka yabaye ahagana saa moya z’umugoroba, imodoka zose zirimo guturuka mu Karere ka Kayonza zinjira mu Mujyi wa Rwamagana. 

Izo  modoka zagonganye harimo iya Land Cruiser ifite Purake ya RAB463N yari irimo abantu babiri yagoganye n’ikamyo ifite Purake ya RAG834D yari ivuye muri Tanzania na yo irimo abantu babiri.

Ikamyo yavaga muri Tanzania yatobotse ipine

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko impanuka yatewe n’umushoferi warutwaye Land cruiser wasabye inzira yo kunyuranaho/kudepansa yagera imbere akagaruka mu mucyerekezo cye imodoka itarashirayomaze igahita igonga igice cy’imbere cy’ikamyo.

Yagize ati: “Zigonganye zijya mu cyerekezo kimwe mu Mujyi wa Rwamagana, ariko bikaba byatewe n’umushoferi wa Land Cruiser wadepansije nabi bitewe nuko yagaruye imodoka mu cyerekezo yajyagamo imodoka ye itarashirayo ikinyabiziga cye gikora kuri Scania byatumye imodoka ye igwa mu muhanda.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamsun Twizeyimana yavuze ko ntawitabye Imana uretse umushoferi wari utwaye imodoka ya Land Cruiser wajyanywe mu Bitaro bya Rwamagana, akaba yakomereketse mu buryo bworoheje ku kaboko.

Imodoka ya Land Cruiser ni yo yangiritse cyane kuko kuhavanwa byasabye ko isunikwa n’abaturage na ho imodoka ya Scania yo yaturitse ipine imwe.

Polisi y’u Rwanda yibutsa abatwara ibinyabiziga kujya babisikana bagabanyije umuvuduko kandi bakareba niba ikinyabiziga batwaye cyashizeyo ndetse barebye niba nta komyi ishobora guteza impanuka imbere, kureba  niba ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda n’inzira bibemerera gutambuka kandi bagacanaho bitaje batavuye mu muhanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27