Karongi yagabiye Inka ishuri rifite Itorero rikora neza

Karongi yagabiye Inka ishuri rifite Itorero rikora neza

Akarere ka Karongi kagabiye inka Ecole Etoile Rubengera kubera ko Itorero ryaho rifite ibikorwa bigaragara bishingiye ku ndangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.

Intumwa ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Ruhinda John yavuze ko arebye uburyo ishuri Etoile rifite itorero rikora neza andi mashuri yaryigiraho.

Ati: “Iri shuri rifite Itorero rikora neza, indangagaciro na kirazira bitozwa abanyeshuri ndetse n’ibikorwa bihari birivugira. Ahubwo, andi mashuri mu gihugu yajya kuryigiraho mu bijyanye n’itorero”.

Iyo nka y’ubudashyikirwa yatanzwe ubwo Akarere ka Karongi kari kahurije ku kigo cy’ishuri Ecole Etoile Rubengera, abayobozi b’amashuri yo mu Karere kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza 2023. Ni muri gahunda yo kubahugura binyuze mu kwigiranaho mu kubaka Itorero rikora neza mu mashuri. Iryo shuri ryamurikiwe inka y’ubudashyikirwa mu kugira Itorero rikora neza

Dusingize Donatha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Association Impuhwe nyir’ishuri yavuze ko bashimye inka bagabiwe, kandi ko biyemeje gukomeza kongera imbaraga mu kurerera neza u Rwanda bita ku bo barera no gukomeza gushyira imbaraga muri iryo torero.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Karogi, Niragire Theophile yishimiye ko bahiguye umuhigo bashyikiriza iryo shuri iyo inka.

Yabwiye abayobozi b’amashuri bari aho ko bagize amahirwe yo kwigira kuri Etoile no gusangira ibyo bakora kuko buri shuri rifite icyo abandi baryigiraho. Yasabye andi mashuri gukora cyane ubutaha akazegukana inka y’ubudashyikirwa.

Ati: “Mwige udushya bagenda bakora, mubishyire mu bikorwa, musangizanye ubunararibonye kuko buri shuri rifite icyo ryasangiza andi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Florence yagarutse ku kwimakaza indangagaciro na kirazira ndetse n’amahame y’intore.

Yashimye ishuri uburyo ritozamo abana b’u Rwanda, dore ko Umutoza atoza icyo ari cyo, bityo ko ibyo babonye ari urugero rw’ibishoboka ku mashuri yose muri iyo Ntara.

Yavuze ko Intore zigira indongozi muri zo kandi zikagororerwa, bityo ko ibyo Akarere kakoze ari ibyo kwishimira.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27