Kigali: Umugati wa Rayon Sports uratuma abafana barabya indimi

Kigali: Umugati wa Rayon Sports uratuma abafana barabya indimi

Abakunzi b’Ikipe ya Rayon Sports bakomeje kurabya indimi kubera umugati iyo kipe yamuritse yise ‘Gikundiro Bread’, uzajya ukorwa n’uruganda rw’abagore Women’s Bakery.

Nyuma yo gutangaza amashusho ku mbuga nkoranyambaga, abakunzi b’iyo kipe bavuga ko bategerezanyije amatsiko uwo mugati upfunyitse mu mpapuro zisa neza, bakaba biteze ko n’uburyohe ari ko buzaba bumeze.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Mbere, tariki 4 Ukuboza 2023, ku biro bya Rayon Sports biherereye mu Karere ka Kicukiro.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yasobanuye impamvu bahisemo gucuruza umugati.

Yagize ati: “Twasinyanye amasezerano n’umufatanyabikorwa (Women’s Bakery) kugira ngo dushake uko Rayon Sports yakwitunga, bityo tuza gutekereza umushinga ugendanye n’umugati kuko Abanyarwanda benshi barawurya.”

Umuyobozi wa Women’s Bakery izajya ikora ‘Gikundiro Bread’, Kariyuki Pauline, yavuze ko biteguye guhaza isoko.

Yagize ati “Turishimye cyane kandi twiteguye gukora umugati mwiza Abanyarwanda bazakunda kuko dushaka guhagarara neza ku isoko. Abakunzi ba Rayon Sports ntibagire impugenge kuko twiteguye kubahaza.”

Muri rusange, Gikundiro Bread igabanyije mu bwoko burindwi ari bwo; Gikundiro White Salt, Brown Salt, Pain Vein, Family Milk, Family Brown, Pen Sandwich na Baguette Bread.

Gikundiro Family Milk ni wo ugura menshi (2000 Frw) mu gihe uwa make ari Gikundiro Baguette Bread uzagura 1000 Frw.

Rayon Sports yasinyanye na Women’s Bakery amasezerano y’umwaka ushobora kongerwa. Uru ruganda ruzajya rukora umugati, iyi kipe iwucuruze bigendanye no kuwamamaza.

Biteganyijwe ko uyu mugati uzatangira kugurishwa ku wa Kabiri, tariki 5 Ukuboza 2023, kuri Women’s Bakery ku Gisimenti.

Abafana b’iyi kipe bagiriye inama Rayon Sports yo kureba uko yashora no mu gukora amazi akazajya acuruzwa mu bafana bitabira imikino yabo yose.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Mugisha enocke

Turabyishimiye kbx

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27