‘National Talent Day’ igamije guteza imbere impano z’abakiri bato

 ‘National Talent Day’ igamije guteza imbere impano z’abakiri bato

Minisiteri ya Siporo MINISPORTS yatangije gahunda yo kuzamura no guteza imbere impano z’abakiri bato mu mikino itandukanye yiswe “National Talent Day binyuze mu mushinga Isonga.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023 mu Karere ka Huye ni bwo hatangijwe ku nshuro ya mbere “National Talent Day 2023.

Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya mbere cyateguwe na Minisiteri ya Siporo, binyuze mu mushinga w’ Isonga uterwa inkuga na Agence Française de Dévélopement.

Iki gikorwa kigamije gufasha abana b’abahungu n’abakobwa batoranyijwe muri gahunda ya Isonga Program, urubuga rwo kugaragazaho no gukuza impano muri Siporo ndetse no gushimira/guhemba abahize mu mikino irimo umupira w’amaguru, volleyball, basketball, handball, amagare n’imikino ngororamubiri.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko iyi gahunda bayitezeho umusaruro mwiza.

Yagize ati “Iyi Gahunda y’Isonga ni gahunda twitezeho byinshi akaba ari yo mpamvu twashyizeho gahunda ngarukamwaka yahariwe gukurikirana impano z’abakiri bato mu siporo hagamijwe kubakuramo abakinnyi b’ejo hazaza”.

Iyi mikino yabereye muri ishuri rya GSO Butare, IPRC Huye, UR, Sitade Kamena  na Sitade mpuzamahanga ya Huye.

Aya marushanwa yitabiriwe n’abana bagera kuri 599 abahungu n’abakobwa baturutse mu bigo by’amashuri byo hirya no hino mu gihugu.

Kuri iki Cyumweru hazakinwa imikino ya nyuma hanatangwa ibihembo ku bitwaye neza, harimo amakipe, abakinnyi, abatoza n’abandi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27