Abapasiteri Bane muri ADEPR batawe muri yombi

Abapasiteri Bane muri ADEPR batawe muri yombi

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu bane bakekwaho gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.

RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yagize iti “Muri bo harimo abapasiteri babiri ari bo Karamuka Frodouard na Mazimpaka Janvier”.

Mu gihe iperereza rigikomeje, abakekwaho gukora icyaha ngo bafungiye kuri Sitasiyo za RIB Remera, Kimihurura na Kicukiro.

Ku rundi ruhande, dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Imvaho Nshya yashoboye kumenya amakuru y’uko tariki ya 27 Ugushyingo, 2023 RIB ari bwo yafunze abantu Bane bo mu Itorero rya ADEPR.

Mu bafunze harimo Pasiteri Karamuka Fordouard, Pasiteri Mazimpaka Janvier, Umuvugabutumwa Rwabukumba Ezechiel na Nubaha Janvier (Umukristo muri iryo torero).

Bacyekwaho ibyaha byo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano no kuba icyitso kuri icyo cyaha.

Amakuru avuga ko ibi byaha bacyekwaho babikoze ubwo bahimbaga urutonde rw’abayoboke ba ADEPR bagashyiraho imikono y’impimbano basaba ko Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaie yakweguzwa.

Imvaho Nshya yashoboye kumenya ko Rwamakuba ezechiel na we ucyekwaho iki cyaha, yiyemerera ko urwo rutonde rwa bamwe bivugwa ko ari abakirisitu b’itorero rya ADEPR barukoze bafatanyije na Pasiteri Karamuka Fordouard.

Bamwe mu batangabuhamya bafite amazina yagaragaye kuri ayo mabaruwa babajijwe, bahakana kugira uruhare muri ibyo bikorwa bigize ibyaha.

Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano gihanishwa ingingo ya 276 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Baramutse babihamijwe n’Urukiko, bahanishwa igifungo kiri hagati  y’imyaka 5-7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni 3 na 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RIB irasaba abantu kwirinda gukoresha inyandiko mpimbano, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, ndetse kikaba gifite n’ibihano biremereye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
John

Rwose RIB iri mukazi abantu bahimba impapuro kugira NGO basebye abandi kunyungu zabo bwite bajye bahanwa bihanukiriye uyu muco ugombe ucike burundu

Anonymous

Bahanwe

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27