Mu 8 bapfiriye mu ndege ya MONUSCO harimo Umurusiya

Mu 8 bapfiriye mu ndege ya MONUSCO harimo Umurusiya

Abasirikare 8 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) babuze ubuzima nyuma y’impanuka y’indege yari ibatwaye i Rutchuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aharimo kuubera imirwano ihuje ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Bivugwa ko iyo ndege yahanuwe yari itwaye n’abakozi batandatu ba MONUSCO bakomoka muri Pakistan n’abasirikare babiri barimo uwo mu Burusiya n’uwo Seribia.

Mu butumwa bukomeje gukwirakwizwa na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, barasaba ibihugu byaburiye ababyo gutanga ubufasha bwo guhangana n’inyeshyamba za M23 bashinja kuba zagize uruhare mu ihanuka ry’iyo ndege.

Ubuyobozi bwa MONUSCO buvuga ko iyo ndege yari mu bikorwa byo gucunga umutekano no gukora iperereza ku wa Kabiri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahabereye imirwano yahuje ingabo za FARDC n’umutwe w;inyeshyamba wa M23.  

Mu bari batwawe muri iyo gajugujugu nta n’umwe warokotse. Imibiri yabo ikaba yahise ijyanywa i Goma mu Murwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.  

Ambasaderi wa Pakistan mu Muryango w’Abibumbye Munir Akram, yemeje imyirondoro y’abo banya Pakistan biciwe muri iryo hanurwa ry’indege.

Yagize ati: “Bagize ukwitanga gutangaje muri ibi bihe bakoreraga muri REpubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nka bamwe mu bari mu butumwa bw’Umuryango w;Abibumbye.”

Kugeza ubu Loni ntiratangaza impamvu y’iyo mpanuka yabaye ariko ngo iperereza riracyakomeje nubwo Ingabo za FARDC zikomeje gushinja inyeshyamba za M23 kuba ari zo zahanuye iyo ndege.

Nyuma y’ibitero by’inyeshyamba ku ngabo za FARDC mu ijoro ryo ku wa 28 Werurwe, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amjyaruguru yahise atangaza ko izo nyeshyamba zirimo gufashwa n’u Rwanda, amakuru yahise yamaganirwa kure na mugenzi we uyobora Intara y’Iburengerazuba y’u Rwanda Habitegeko Francis.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC Patrick Muyaya, yabwiye Jeune Afrique bagiye gukoresha inzira za dipolomasi mu kuganira n’u Rwanda ku bibazo bikomeje kuvugwa, birimo ibijyanye n’abantu bafashwe bakitirirwa kuba abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27