EU igiye kohereza indorerezi hafi 100 mu matora ya Congo

EU igiye kohereza indorerezi hafi 100 mu matora ya Congo

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangiye kohereza indorerezi zizakurikira amatora y’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ategerejwe mu mpera z’uyu mwaka.

Ku ikubitiro, indorerezi za mbere zoherejwe na EU zakiriwe i Kinshasa ku wa Mbere, zikaba zagiranye ikiganiro na Perezida wa Kimisiyo y’amatora muri RDC (CENI), Denis Kadima.

Mu biganiro bagiranye, bemeranyije ko EU izohereza indorerezi ziri hagati ya 80 na 100 mu Matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe ku ya 20 Ukuboza 2023.

Umuyobozi w’iri tsinda Malin BJÖRK yagize ati:  “Turi ikipe igizwe n’inzobere zisanzwe zikorera hano kuva tariki ya 06 Ugushyingo, dufite itsinda ry’abagize indererezi 42 bazagera hano mu minsi iri imbere bakazageza mu gihe cy’amatora, ndetse n’abazahagera amatora yegereje  bazaba ari 12”.

Amakuru kandi avuga ko hari n’itsinda ry’Abadepite barindwi bazoherezwa na EU bategerejwe i Kinshasa.

Hazanoherezwa kandi n’izindi nzobere  mu by’amatora na Politiki zirimo abanyamakuru b’Abanyaburayi basanzwe bakorera i Kinshasa bazakurikirana uko amatora azagenda muri uwo Mujyi no mu bindi bice by’igihugu.

Byatangajwe ko kandi indorerezi zibarirwa hagati ya mirongo inani n’ijana ari bo bazoherezwa n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Amatora rusange arimo n’ay’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) biteganyijwe ko azaba tariki ya 20 Ukuboza 2023.

Kuri ubu, abakandida 26 biyamamariza kuyobora igihugu barimo na Perezida Felix Antoine Tshisekedi ushaka ko yakongera gutorerwa manda ya kabiri, ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye tariki ya 19 Ugushyingo 2023.

ZIGAMA THEONESTE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27