Kurinda amatungo indwara ni inshingano y’umworozi- Dr. Uwituze

Kurinda amatungo indwara ni inshingano y’umworozi- Dr. Uwituze

Aborozi baragirwa inama yo kwita ku matungo yabo nk’inshingano zabo bakarinda amatungo yabo kwandura indwara zitandukanye birinda gukoresha umuvuzi umwe ku borozi benshi ngo akoreshe ibikoresho bimwe nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe ubworozi Dr. Uwituje Solange.

Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru, by’umwihariko ku bijyanye n’Ubworozi bw’inkoko n’ingurube, aho yibanze ku byo umworozi ashishikarizwa gukora ngo amatungo ye ye kuba yakwandura indwara.

Yagize ati: “Abahinzi birinde guhurira ku bikoresho bimwe bishobora gukoresha n’umuhango w’amatungo umwe ubavurira. Ni inshingano ku mworozi kwita ku buzima bw’amatungo ye”.

Yongeyeho ko ubworozi bw’inkoko, 68 ku ijana borora mu buryo bwa gakondo naho 32/100 borora kijyambere.

Ati: “Aborozi 68/100 borora inkoko mu buryo bukiri ubwa gakondo naho 32/100 borora kijyambere. Bariya 32 ni na bo usanga bakingiza amatungo yabo, bayagirira isuku. Usanga Ari ikibazo iyo uwo muvuzi w’amatungo avuyekuvurira umwe ntihabeho kwitwararika ngo buri mworozi Abe afite ibikoresho bye byihariye nk’imiti, itaburiya, bote, inshinge n’ibindi.

Ubworozi bw’amatungo magufi buratezwa imbere cyane kubera ko butanga umusaruro vuba ndetse n’amafaranga kandi agafasha kunoza imirire.

Dr. Uwituze yagarutse ku bibazo bikigaragara mu bworozo bw’amatungo magufi ndetse n’ibisubizo bigenda bishakwa.

Yagize ati: “Ubworozi bw’ingurube twasanze harimo ibibazo nka 3,  harimo icyororo, ibiryo n’ikibazo cy’amabagiro.

Mu nkoko ho hari amaturagiro adahagijehano mu Rwanda, ikibazo cy’ibagiro n’icy’ibiryo, ariko kandi hanabayeho gukomwa mu nkora na Covid-19″.

Dr. Uwituje yibukije ko ari ngombwa ko aborozi bitabira gushyira amatungo yabo mu bwishingizi kuko na byo bituma ubworozi bukorwa kinyamwuga.

Abanyamakuru bari bakurikiye ibiganiro ku bworozi bw’inkoko n’ingurube
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27