Ghana yakuyeho kwambara agapfukamunwa 

Ghana yakuyeho kwambara agapfukamunwa 

Leta ya Ghana yakuyeho amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa ku baturage bajya ahahurira abantu benshi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19. 

Perezida w’icyo Gihugu Nana Akufo-Addo yatangaje uwo mwanzuro ku Cyumweru, ashimangira ko iki cyorezo kimaze gucika intege ku buryo bugaragara muri Ghana no mu bihugu by’abaturanyi. 

Perezida Nana Akufo-Addo yanakuyeho amabwiriza asaba abinjira mu Gihugu kwipimisha mu gihe bikingije mu buryo bwuzuye. 

BBC itangaza ko ayo mambwiriza mashya areba abagenzi baturuka mu bindi bihugu bakagera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kotoka guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 28 Werurwe 2022. 

Gusa yashishikarije abaturage ba Ghana gukomeza kibahiriza amabwiriza yo gukaraba no gusukura intoki no kwirinda ahantu hari uruvunganzoka rw’abantu. 

Ikigero cy’ubwandu muri Ghana cyagiye kijya hasi uko bukeye n’uko bwije guhera mu kwezi k’Ukuboza 2021.

Iki gihugu kiri mu Burengerazuba bw’Afurika cyabonetsemo abarwayi 160,925, kikaba kiri mu bihugu by’Afurika bisaga 10 bimaze kugabanya ingamba nyinshi zo kurwanya iki cyorezo mubwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) riburira ko bishobora kuba intandaro yo kongera gutiza umurindi iki cyorezo. 

OMS ivuga ko gukuraho ingamba zo kwirinda byaba bikozwe vuba ku buryo ntaho byaba bitaniye no guhubuka. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27