U Rwanda rwasimbuje Abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

U Rwanda rwasimbuje Abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yasimbuje abapolisi bagize itsinda RWAFPU-III mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA). 

Ni itsinda rigizwe n’abapolisi 180 ryaje riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Desire Kanyamagare, bakaba bari bamaze igihe kingana n’umwaka bakorera ahitwa Bangassou mu bilometero bisaga 725 uturutse mu Murwa mukuru Bangui.

Bakigera ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku mugoroba, bakiriwe na Commissioner of Police (CP) William Kayitare, abaha ikaze ndetse anabashimira umurava, ishyaka n’ubunyamwuga byabaranze mu kazi bari bashinzwe umunsi ku munsi.

Ni nyuma yo kwifuriza imirimo myiza bagenzi babo babasimbuye, bahagurutse i Kigali mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatanu.

SSP Kanyamagare yagaragaje amahugurwa, impanuro z’ubuyobozi, disipulini no kwigira ku bababanjirije nka bimwe mu by’ingenzi byabafashije gusohoza neza inshingano zabo.

Yagize ati “Mbere y’uko tujya mu butumwa twabanje guhabwa amahugurwa, ndetse tuza guhabwa n’impanuro n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, hamwe no kwigira ku batubanjirije byadufashije kwitwara neza mu kazi dushyira imbere disipulini no gukora kinyamwuga.

Yavuze ko uretse akazi ko gucunga umutekano w’abaturage nk’inshingano nyamukuru bagiye banakora ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo umuganda, gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, ibikorwa by’ubuvuzi, ndetse n’ibindi bitandukanye.

U Rwanda rufite amatsinda ane y’abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique. Andi matsinda atatu ni RWAFPU I na RWAPSU, akorera mu murwa mukuru Bangui, mu gihe itsinda RWAFPU II rikorera ahitwa Kaga-Bandoro mu bilometero bisaga 300 uturutse Bangui.

RNP

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27