Burundi: Alian Guillaume Bunyoni yasabiwe gufungwa burundu

Burundi: Alian Guillaume Bunyoni yasabiwe gufungwa burundu

Urubanza rwa Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe rwakomeje k umunsi w’ejo ku wa Kane tariki 09 Ugushyingo 2023, asabirwa gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha bwanasabye ko Bunyoni atanga ihazabu ingana n’inshuro ebyiri z’umutungo, ubucamanza buvuga ko yabonye ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Muri uwo mutungo hari inzu 153 n’ibibanza byo kubakamo hamwe n’imodoka 43 nk’uko byavuzwe mu rukiko.

Bunyoni aramutse ahamijwe ibyaha akurikiranyweho asabwa gushyira miliyoni 7 n’ibihumbi ijana by’amarundi mu kigega cya Leta.

Akurikiranyweho ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu, gutuma ubukungu bw’igihugu buhungabana, gutuka umukuru w’igihugu, gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, gutunga imbunda atabiherewe uburenganzira no gushaka kwica umukuru w’igihugu.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27