Mu Rwanda haratangizwa ku mugaragaro Televiziyo nshya yerekana Filimi

Mu Rwanda haratangizwa ku mugaragaro Televiziyo nshya yerekana Filimi

Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ugushyingo 2023, Startimes – Rwanda iratangiza ku mugaragaro shene ya televiziyo izajya yerekana ibiganiro na filime mpuzamahanga mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Ganza TV, itangijwe mu Rwanda nyuma y’ubushakashatsi bwemeje ko hari abakunda filime zo mu mahanga ariko ntizibagirire akamaro nyakuri kuko hari amasomo menshi aba azirimo batiga kubera kutumva ururimi mu buryo bwuzuye.

Kureba filimi ubusanzwe bigira imimaro irimo guhembura ubwonko, kuruhura, kwigisha no Kunezeza amarangamutima y’abazireba cyangwa kwibutsa ahashize habo, bigatera abantu kugira inyifato nshya mu hazaza habo.

Iyi televiziyo yatangiye kugaragara kuri shene ya 103 ku bakoresha anteni y’udushami kuva mu ntangiriro z’ukwezi k’Ugushyingo 2023.

Ni mu gihe abakoresha igisahani bayirebera kuri shene ya 460, ikerekana filime zose mu Kinyarwanda.

Startimes yazanye uburyo bwo kwereka abanyarwanda ibiganiro mu buryo bwihariye nyuma yo gutangiza Magic Sport yerekana imikino y’umupira w’amaguru w’amakipe yo mu Rwanda, bafatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Ganza TV ikora amasaha 24/7 ikerekana ibiganiro mpuzamahanga by’imyidagaduro na filime zirimo izo muri Amerika y’Amajyepfo, Filipine, Turikiya, Nigeria, Uganda, Kenya, Tanzania ndetse n’ahandi.

Frankly Wang, Umuyobozi Mukuru wa Startimes mu Rwanda yagize ati “Twebwe nka Startimes biratunezeza iyo twatanze serivisi nziza ku bakiliya.

Twabanje gukusanya ibitekerezo mu bafatabuguzi bacu, bidutera kumenya ko ari ingenzi gutangira kubagezaho ibi biganiro mpuzamahanga.

Ubu tuzanye Ganza TV, umuyoboro udasanzwe kandi ushimishije uzafasha abantu kwishima nta mbogamizi y’ururimi.

Turabizeza kandi ko ababana na Startimes batazahwema kwishimira ibyiza dukomeje kubagezaho”.

Startimes itanga serivisi ku bakoresha televiziyo basaga miliyoni 45 mu bihugu bisaga 30, mu myaka isaga 35 ivutse. 

Ifite amashene asaga 700 icishaho ibiganiro birimo ibyo muri Afrika no ku yindi migabane.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27