Mali: Ingabo 22 z’Umuryango w’Abibumbye zakomerekejwe n’ibiturika

Mali: Ingabo 22 z’Umuryango w’Abibumbye zakomerekejwe n’ibiturika

Ku wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo 2023, Loni yavuze ko imodoka y’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro yagonzwe n’ibiturika mu majyaruguru ya Mali, bikomeretsa abantu 22.

All Africa yanditse ko Umuvugizi w’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Stephane Dujarric, yabwiye abanyamakuru ko ku wa Gatandatu, iyi modoka yahuye n’ibindi bikoresho bibiri biturika hafi y’umujyi wa Anefis.

Yavuze ko ingabo 22 z’amahoro zimuwe   kugira ngo zivurirwe vuba muri Gao.

Bibaye ku nshuro ya gatandatu kuva aho ingabo z’amahoro zitangiriye kuva mu birindiro biri i Kidal ku ya 31 Ukwakira, bituma umubare w’abasirikare bakomeretse bagera kuri 39.

Kuva igisirikare cyafata ubutegetsi muri Mali mu 2021, bategetse ko ingabo za Loni ziva muri iki gihugu byihuse.

Ihuriro ry’inyeshyamba ahanini za Tuareg zo mu majyaruguru ya Mali ziherutse kugaba ibitero kuri Leta ya Mali zivuga ko zafashe inkambi ya Kidal nyuma gato yuko izi ngabo za MINUSMA zihavuye.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27