MIGEPROF yanenze abagore b’abanyamujyi bima umwana ibere akivuka

MIGEPROF yanenze abagore b’abanyamujyi bima umwana ibere akivuka

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Dr Uwamariya Valantine, yanenze ababyeyi bo mijyi batonsa abana babo mu isaha ya mbere bakivuka, kandi usanga kwita ku mwana kuva agisamwa kugeza mu minsi igihumbi bigira uruhare mu mikurire myiza  bikamurinda kugwingira.

Ubushakashatsi bwagaraje ko ababyeyi batonsa mu minsi igihumbi ya mbere bagabanyutse aho mu mwaka wa 2015 bari kuri 87.3%, na ho mu 2020 bagera kuri 81.0%.

Minisitiri Dr. Uwamariya  avuga ko mu mpamvu zitera iryo gabanyuka zirimo no kutonsa umwana mu isaha ya mbere akivuka bigaragara cyane ku batuye mu mijyi.

Ati: “Tuzi kera ba mama bicaraga mu rugo bakaturera ariko uyu munsi twese turagenda, tunabibonera mu bushakashatsi aho bwagaragaje ko konsa umwana mu mezi atandatu ya mbere nta kindi avangiwe byagabanyutse. Hazamo no gutinda gushyira umwana ku ibere mu isaha ya mbere akivuka bigaragara mu bice by’umujyi ugereranyije no mu cyaro aho usanga ababyeyi benshi bitwaza inkongoro bagashyiriramo abana amata aho kugira ngo bahite babonsa bakivuka.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr. Uwamariya Valentine

Yavuze ko konsa umwana neza bigira uruhare mu bukungu bw’Igihugu, asaba abo mu nzego z’ubuvuzi gukomeza kwigisha ababyeyi no kubagira inama babibutsa akamaro ko konsa umwana mu minsi igihumbi nta kindi avangiwe.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na Imvaho Nshya bavuga ko konsa umwana mu minsi igihumbi ya mbere bimurinda kurwaragurika, bakagira inama abandi babyeyi konsa abana babo ntakindi babavangiye kugeza ku mezi atandatu.

Ikuzwe Henriette  ati: “Konsa umwana mu minsi ya mbere akivuka bimurinda indwara ntibitume duhora kwa muganga, nkashishikariza ababyeyi batita ku bana babo kubaha uburenganzira bwabo bakabonsa.”

Maniraguha Chantal na we ati: “Iyo wonkeje umwana wawe umwitayeho, umusekera, umuganiriza, bituma agira amarangamutima cyane n’urukundo akagira mu mutwe hazima, rero usanga bitegurwa muri aya mezi atandatu ya mbere akivuka.”

Urubuga Health.ny.gov ruvuga ko konsa neza bitanga intungamubiri zose zikenewe mu buryo bukwiye, birinda indwara zitandukanye zirimo allergie, umubyibuho ukabije, diyabete, kanseri, indwara z’amatwi n’izindi.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27