Burundi: CNIDH ihangayikishijwe n’ubwinshi bw’abafungiye mu magereza

Burundi: CNIDH ihangayikishijwe n’ubwinshi bw’abafungiye mu magereza

Umuryango ushinzwe uburenganzira bwa Muntu mu Burundi (CNIDH) utangaza ko utewe impungenge n’umubare munini w’abafungiye mu magereza.

Mu kiganiro cyihariye Umuyobozi Mukuru w’uwo muryango yahaye Radio Ijwi rya Amerika, Sixte Vigny Nimuraba, yavuze ko abafungwa babayeho nabi kubera ahenshi usanga bikubye inshuro eshatu zisaga ukurikije uko bakabaye bangana.

CNIDH isaba abacamanza gushyira mu ngiro icyemezo cy’imanza akongeraho ko n’igipolisi kitagomba kwihutira gufunga abantu.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27