Maroc yamaganye Imiryango Mpuzamahanga yirengagije ikibazo cya Gaza

Maroc yamaganye Imiryango Mpuzamahanga yirengagije ikibazo cya Gaza

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Maroc yasohoye itangazo rigaragaza impungenge n’umujinya mwinshi kubera ikibazo cyo kubura ubutabazi gikomeje kuba ingutu mu karere ka Gaza.

Ku wa Kane tariki 2 Ugushyingo 2023, ni bwo iri tangazo ryagiye hanze rivuga ko ibikorwa by’Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano batubahiriza inshingano zabo.

Iri tangazo ryamaganye icyo ryise ibihugu bikomeye bidashobora guhagarika ikibazo gikomeye.

Riti: “Ibikorwa bya Isiraheli bivuguruza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu n’indangagaciro rusange za muntu”.

Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza yo ivuga ko abantu barenga 9000, cyane cyane abasivili ndetse n’abana 3.760, biciwe mu karere ka Palesitine kuva ku ya 07 Ukwakira ibitero bya Hamas bigabwe kuri Isiraheli.

Abayobozi ba Isiraheli bavuze ko nibura abantu 1400, biganjemo abasivili, baguye muri ibyo bitero.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27