Hafi ya 1/2 cy’ibitaro bya Gaza ntibigikora

Hafi ya 1/2 cy’ibitaro bya Gaza ntibigikora

Mu gihe ingabo za Isiraheli ku wa Kabiri zavuze ko zigiye kurwana inkundura zirwanya Hamas mu karere ka Gaza, biteganyijwe ko Umuyobozi wa dipolomasi muri Amerika Antony Blinken, azagirira uruzinduko mu bice byo mu Burasirazuba bwo hagati kuri uyu wa Gatanu.

Gusa kuri uyu wa gatatu, Abanyapalestine benshi bakomeretse bemerewe kuva muri Gaza bajya mu Misiri kugira ngo bavurwe. Biteganyijwe kandi ko abanyamahanga 545 na bo bambuka bifashishije umuhanda wa Rafah kuri uyu wa Gatatu.

Ku wa Kabiri, 31 Ukwakira, ingabo za Isiraheli zatangaje “imirwano ikaze” na Hamas i Gaza. Umuvugizi wa Hamas yatangaje kandi ko irekurwa ry’abanyamahanga bafashwe bugwate mu minsi iri imbere.

Kuri uyu wa Gatatu, abanyamahanga benshi hamwe n’abenegihugu bavuye mu karere ka Gaza berekeza mu Misiri banyuze ku mupaka wa Rafah. Biteganyijwe ko abantu 545 bambuka umuhanda wa Rafah uyu munsi.

Kuri uyu wa Gatatu nanone Misiri irakira abantu barenga 80 bakomeretse bava ku butaka bwa Palesitine. Nk’uko byatangajwe n’Umuryango utabara imbabare muri Palesitine, amakamyo 59 y’imfashanyo yageze mu karere ka Gaza avuye mu Misiri, anyura ku mupaka wa Rafah.  Umubare udahagije ukurikije imiryango myinshi itabara imbabare ivuga ko hakenewe 100 kumunsi.

Ibikorwa bya Isiraheli birimo gushyira ingufu zikomeye ku baturage miliyoni 2.4 batuye Gaza, bakorewe kuva ku ya 9 Ukwakira bagotwa burundu, banafungirwa amazi, ibiryo n’amashanyarazi.

I Jabaliya, Hamas yatangaje ko nibura abantu 50 baguye mu gitero cya Isiraheli kuri iyo nkambi nini y’impunzi iri mu majyaruguru ya Gaza. Nk’uko Hamas abitangaza, abantu barindwi bari bafashwe bugwate barimo abanyamahanga batatu bishwe n’igisasu.

Kuva ku ya 7 Ukwakira, Abisiraheli 1400 barishwe, barimo abasirikare 317, kandi ingabo za Isiraheli zivuga ko abantu 240 bafashwe bugwate na Hamas.

Minisiteri y’Ubuzima iyobowe na Hamas, ku gicamunsi cyomku wa Kabiri yatangaje ko Abanyapalesitina 8.787 bapfiriye i Gaza, barimo abana barenga 3.500.

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27