Minisitiri Ngabitsinze yakiriye Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda

Minisitiri Ngabitsinze yakiriye Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2023, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yakiriye mu biro bye Amb. Naeem Ullah Khan wa Pakistan mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko impande zombi zaganiriye ku mahirwe atandukanye agaragara mu ishoramari ibihugu byombi bishobora kungukiramo.

U Rwanda na Pakistan bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane, binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubuvuzi n’umutekano.

Amb. Naeem Ullah Khan mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu gushaka izindi nzego ibihugu byombi byakoranamo, harimo ubucuruzi n’ishoramari.

Yavuze ko bimwe mu bizakorwa hagati y’ibihugu byombi ari uguhuza abagemura icyayi cy’u Rwanda mu mahanga, bakajya bakivana mu Rwanda bakigeza muri Pakistan.

Ku masezerano mu by’ubuzima, Amb Naeem yavuze ko bateganya kujyana Abaforomo n’abaganga bo mu Rwanda, bakajya kwiga muri Pakistan.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27