Abanyarwanda batuye muri Tanzaniya baganiriye ku budaheranwa (Amafoto)

Abanyarwanda batuye muri Tanzaniya baganiriye ku budaheranwa (Amafoto)

Ambasade y’u Rwanda mu gihugu cya Tanzaniya yagiranye ibiganiro n’abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, mu mpera z’icyumweru gishize.

Ubutumwa bw’Ambasade y’u Rwanda buri ku rubuga rwa X rwahoze ari twitter, bugaragaza ko Amb. Fatou Harerimana yakiriye Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Ambasade yavuze ko zimwe mu ngingo zaganiriweho ari Ubumwe n’Ubudaheranwa.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzaniya, Fatou Harerimana, yibukije Abanyarwanda batuye Tanzaniya gukomeza kuba umwe no gutamika abana babo indangagaciro z’u Rwanda.

U Rwanda na Tanzaniya bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono tariki ya 2 Nzeri 2021 na Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, ubwo yagiriraga uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda.

Ayo masezerano harimo agamije kunoza ubufatanye mu burezi, kunoza ibyerekeranye n’abinjira n’abasohoka ndetse n’ubufatanye mu gukurikirana ibirebana n’ikorwa ry’imiti n’ikoreshwa ryayo, no kwifashisha ikoranabuhanga mu itumanaho.

Ibicuruzwa byo mu Rwanda biva n’ibijya mu mahanga, ibingana na 90% byose binyuzwa mu gihugu cya Tanzaniya, kuba u Rwanda na Tanzaniya bifitanye umubano mwiza byorohereza abacuruzi mu byo bakora.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzaniya, Fatou Harerimana

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27