Etoile de l’Est yatandukanye n’abatoza bayo bamaze amezi 3

Etoile de l’Est yatandukanye n’abatoza bayo bamaze amezi 3

Abatoza babiri ba Etoile de l’Est yo mu Burasirazuba, Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ na Kamanzi Karim, batandukanye n’iyi kipe nyuma y’umunsi umwe itsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 6-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023, kuri Kigali Pele Stadium.

Ubuyobozi bwa Etoile de l’Est n’aba batoza bemeranyije gutandukana ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023 nyuma y’amezi atatu bari bamaze batoza iyo kipe.

Perezida wa Etoile de l’Est Muhizi Vedaste, yavuze ko aba bagabo batandukanye mu bwumvikane nyuma yo kureba umusaruro bamaze gutanga bumvikana, gusesa amasezerano buri wese agaca inzira ye.

Yagize ati “Ntabwo twabirukanye, twatandukanye ku bwumvikane, dusesa amasezerano buri wese aca inzira ye. Ejo tuzareba umutoza waba akoresha imyitozo akanatoza ikipe yacu mu gihe gito, mu gihe tugishakisha umutoza w’igihe kirekire.”

Mu mikino 9 batoje muri shampiyona y’uyu mwaka, batsinze imikino ibiri banganya umwe, batsindwa imikino itandatu. Binjije ibitego birindwi batsindwa ibitego 15.

Etoile de l’Est ifite imikino itatu iyitegereje imbere irimo kwakira Gasogi United tariki 5 Ugushyingo, yakirwe na Gorilla FC tariki 10 Ugushyingo hanyuma izasure Amagaju FC tariki 25 Ugushyingo 2023.

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27