Liberia: Amatora y’Umukuru w’Igihugu agiye gusubirwamo

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 25, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Amatora muri Liberiya yatangaje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azongera kuba ku ya 14 Ugushyingo nyuma yo kubura Umukandida n’umwe mu bahatanye ugira 50%.

Ibisubizo byerekanye ko Perezida George Weah na Joseph Boakai utavuga rumwe n’ubutegetsi, bananiwe kubona amajwi ahagije, aho Weah afite 43.83%, mu gihe Boakai nawe afite 43.44%.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Davidetta Browne Lansanah, yatangaje ko amatora ya kabiri azaba ku ya 14 Ugushyingo.

Yavuze ko umubare w’abatoye ari 78.86% bivuze ko ari abagera kuri miliyoni 2.4.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters byanditse ko amatora yabaye ku ya 10 Ukwakira yagaragaye nk’ikizamini mu bashyigikiye Weah w’imyaka 57 wahoze akina umupira w’amaguru, wanenzwe kuri manda ye ya mbere n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abafatanyabikorwa Mpuzamahanga ba Liberia kubera ko yananiwe guhangana na ruswa.

Georges Weah yatsinze amatora yo mu 2017 abikesheje ibyo yijeje Abanyaliberiya mu kurwanya ubukene no guteza imbere ibikorwa remezo, muri uku kwiyamamaza gushya nabwo yongeye kwizeza abenegihugu ko nibamugirira icyizere azazahura ubukungu bw’igihugu bwangiritse.

Boakai bahanganiye uyu mwanya w’imyaka 78, yiyamamaza we yibukije ko ari ngombwa ko batabara Liberia, avuga ko yangijwe n’imiyoborere mibi ya Weah.

KAMALIZA AGNES

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 25, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE