Hari uwahaye Apôtre Yongwe Ibihumbi 500 FRW ngo amusengere

Hari uwahaye Apôtre Yongwe Ibihumbi 500 FRW ngo amusengere

Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023 Harelimana Joseph wamenyekanye nka Apôtre Yongwe yagejejwe mu Bushinjacyaha buvuga ko yabwiye inzego z’iperereza ko ahakana icyaha ariko ibikorwa bigikubiyemo ntiyabihakanye.

Imvugo z’abatangabuhamya, bashinja Yongwe barimo Nyirabahire Anne, Bugingo Fraterne, Niyonzima Deborah n’undi utarashatse ko imyirondoro ye imenyekana wamuhaye ibihumbi 500 Frw ngo amusengere.

Ubushinjacyaha buvuga ko telefoni ya Yongwe igaragaza amafaranga menshi yagiye acaho mu bihe bitandukanye, nyuma yo gukorera abantu amayeri y’ubwambuzi.

Bwagaragaje ko kumufunga ari bwo buryo bwo gutuma icyo cyaha kidakomeza gusubirwamo.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, ko Apôtre Yongwe, afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hakomeje iperereza ku byaha ashinjwa.

Yongwe yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Yababwiraga ko asengera ibyifuzo by’abakirisitu bigasubizwa ariko ibyo bikaba babanje gutanga amaturo y’ishimwe.

Yabivugiraga mu nsengero no ku mbuga nkoranyambaga zirimo n’imiyoboro ya YouTube.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko amayeri y’ubwambuzi ye yari ukwizeza abantu icyiza cyangwa kubatinyisha ikibi, bigatuma bamuha amafaranga yabo.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27