Perezida Tshisekedi agiye  gusubiza abaturage mu bice M23 yahozemo

Perezida Tshisekedi agiye  gusubiza abaturage mu bice M23 yahozemo

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo  (RDC) yanzuye ko igomba gusubiza byihuse abaturage mu bice byambuwe umutwe  wa M23, muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru, kugira ngo bitegure amatora ateganyijwe mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Ni icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku Cyumweru taliki ya 22 Ukwakira 2023.

Muri iyi nama, Tshisekedi yahamije ko hari ibice inyeshyamba za M23 zambuwe muri izi Teritwari, mu mirwano ikomeje kuyihuza n’ingabo za Congo zifatanyije n’ihuriro ry’inyeshyamba rya Wazalendo.

Perezida Tshisekedi yasabye Minisitiri w’Umutekano na Minisitiri w’Ingabo gukorana n’abafatanyabikorwa baba ab’imbere mu gihugu na mpuzamahanga, kugira ngo aba baturage basubizwe muri ibi bice byambuwe M23.

Mu gihe abaturage baba bamaze kuhasubira, Komisiyo y’Amatora yasabwe kuhategurira ibikorwa by’amatora rusange ateganyijwe mu Kuboza 2023, kandi n’inzego bireba zikayifasha kubarindira umutekano.

Ibi Guverinoma irabivuga mu gihe inemeza ko M23 yongereye imbaraga mu bice birimo Rutshuru Centre, Kiwanja, Kinyandoni no muri Teritwari ya Nyiragongo.

Guverinoma ya RDC irasaba ko abaturage basubizwa muri izi Teritwari mu gihe imirwano ikomeje hagati ya M23, ingabo za Leta, imitwe ya Wazalendo n’abacanshuro, by’umwihariko muri Teritwari ya Masisi.

Ku wa 21 Ukwakira 2023, M23 yisubije Umujyi wa Kitshanga ndetse ivuga ko yivunnye umwanzi wayo mu gace ka Bwiza mu buryo bukomeye.

Intambara yo kurwanya umutwe wa M23 yongeye kubura tariki 01 Ukwakira uyu mwaka, aho abagize Wazalendo  batangiye kugaba ibitero ku Ngabo za M23 na zo zitangira kwirwanaho.

Iyi mirwano yaje ikurikira amagabo ya Perezida Tshisekedi yatangaje kenshi avuga ko nta biganiro azagirana n’umutwe wa M23 byo gukemura ibibazo bafiye mu mahoro ndetse anashimangira ko ari gushyira imbaraga mu kubaka igisirikare ngo kibashe kurinda ubusigire.

ZIGAMA THEONESTE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27