Munezero Valentine yatandukanye na Sfaxien nyuma y’ibyumweru bibiri

Munezero Valentine yatandukanye na Sfaxien nyuma y’ibyumweru bibiri

Munezero Valentine wari umaze ibyumweru bibiri yerekeje muri Sfaxien yo mu cyikiro cya Mbere muri Tuniziya avuye muri APR WVC, yatandukanye n’iyi kipe.

Amakuru agera ku Imvaho Nshya avuga ko uyu mukinnyi agarutse mu Rwanda nyuma yo kudahabwa ibyo yemerewe n’iyi kipe nk’uko amasezerano yabiteganyaga.

Taliki 5 Ukwakira 2023 ni bwo Munezero yerekeje muri Tunisie mu ikipe ya Sfaxien yo mu Cyikiro cya Mbere muri Tunisie nyuma yo kwitwara neza mu Gikombe cya Afurika cy’abagore cyabereye muri Cameroun muri Kanama uyu mwaka.

Muri iri rushanwa, Munezero usanzwe ari na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball y’abagore yabaye umukinnyi mwiza mu gukora serivisi (Best Server) anaboneka mu bakinnyi beza baryo.

Biteganyijwe ko Munezero Valentine azakomeza gukinira APR WVC ndetse ashobora kuzifashishwa mu mpera z’icyumweru ubwo shampiyona izaba isubukuwe aho abagore bazakinira i Huye.

IVAN SHEMA

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27