Gaza: Ibitaro byagabweho igitero gihitana hafi 500
Minisiteri y’Ubuzima iyobowe n’umutwe wa Hamas, ejo ku wa Kabiri yatangaje ko abantu bagera kuri 500 baguye mu gitero cy’indege mu ntambara ya Isiraheli na Hamas ku bitaro biyobowe na Hamas.
Iki gitero cyakomerekeje Abanyapalestina n’abandi bantu bari bahungiye mu bitaro.
Umutwe wa Hamas ubinyujije ku mbuga nkoranyambaga werekanye amashusho agaragaza ibishashi by’umuriro wakira mu bitaro byitwa Al-Ahli.
Aya mashusho yerekana ibyangijwe ndetse n’imirambo iri mu matongo y’ibitaro. Kugeza ubu nta makuru yisumbuye yemeza iby’aya mashusho.
Mu gihe iki gitero cyaba cyemejwe, cyaba ari cyo gitero cya mbere gikomeye kibaye kurusha ibindi bitero by’indege z’intambara Isiraheli yakoze mu ntambara yarwanye inshuro eshanu kuva mu 2008.
Abantu ibihumbi n’ibihumbi bahungiye mu bitaro byinshi byo mu Ntara ya Gaza, mu rwego rwo kwirinda amabombe aterwa n’indege z’intambara.
Ni nyuma y’aho Isiraheli itegekeye abantu bose baba mu Ntara ya Gaza no mu nkengero zayo kuhava, bakajya mu Majyepfo yayo.
Umutwe wa Hamas watangaje ko igitero uvuga ko Isiraheli yakoze ku bitaro Al-Ahli mu Ntara ya Gaza, ari ubwicanyi bugayitse.
Abenshi mu bapfuye ni imiryango yavuye mu byayo, abarwayi, abana n’abagore.
Amiral Daniel Hagari, Umuvugizi w’igisirikare cya Isiraheli, yatangaje ko nta byinshi biramenyekana ku bapfiriye mu bitaro bya Al-Ahli.
Yongeyeho ko bazatanga amakuru mpamo mu gihe azaba yabonetse kandi ko atavuga niba cyari igitero cy’indege y’intambara ya Isiraheli nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa.
KAYITARE JEAN PAUL