Kenya yasabye u Bushinwa inguzanyo ya miliyari y’amadolari

Kenya yasabye u Bushinwa inguzanyo ya miliyari y’amadolari

Igihugu cya Kenya cyasabye u Bushinwa irindi deni. Ni amafaranga azakoreshwa muri gahunda icyo gihugu gisanganywe mu bijyanye n’iterambere ku Isi. Ni mu gihe amadeni ya Kenya akomeje kwiyongera.

Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko Perezida William Ruto asaba u Bushinwa irindi deni rya miliyari y’amadolari y’Amerika, mu gihe igihugu cya Kenya cyari gisanzwe gifite ideni ringana na miliyari 70 z’amadolari y’Amerika.

Perezida Ruto ni umwe mu bayobozi b’ibihugu bitabiriye inama ya 10, mu mushinga w’u Bushinwa ugamije iterambere ku Isi ‘Belt and Road’, yabereye i Beijing.

Uyu mushinga ukomeye uteganya ubufatanye n’umugabane w’Afurika, Aziya n’u Burayi mu bikorwa by’iterambere.

Umuvugizi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Kenya Hussein Mohammed, yagize ati: “Perezida w’igihugu yiteguye gutanga ikiganiro ‘Ubukungu mu ikoranabuhanga rya none, nk’inzira y’iterambere’ mu nama irimo ibera mu Bushinwa.

Kenya ni igihugu kimaze igihe mu bibazo by’amadeni. Gifitiye amabanki yo mu Bushinwa miliyari 6 z’amadolari y’Amerika, nk’uko inzego z’icyo gihugu zibitangaza.

Byari bitegekanyijwe ko amwe muri ayo madeni yagombaga kuba yarishyuwe mu mwaka wa 2023 no muri 2024.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27