UEFA yasubitse imikino muri Israel

UEFA yasubitse imikino muri Israel

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi UEFA yahagaritse imikino muri Israël mu gihe kirenga ibyumweru bibiri kubera intambara iri kubera muri iki gihugu.

Mu itangazo UEFA yashyize hanze ku Cyumweru tariki 8 Ukwakira 2023, yavuze ko ibibazo by’umutekano biri muri Israël ari byo byatumye ifata iki cyemezo cyo guhagarika imikino muri iki gihugu.

Imwe mu mikino yasubitswe harimo uwo gushaka itike y’igikombe cy’u Burayi cya 2024 wari guhuza Israel n’u Busuwisi tariki 12 Ukwakira 2023.

Hari kandi igikombe cy’u Burayi cy’abatarengeje imyaka 17 cyari kwitabirwa na Israel, u Bubiligi, Gibraltar na Wales kuva tariki 11-17 Ukwakira 2023.

Hasubitswe kandi imikino ibiri mu y’igikombe cy’abatarengeje imyaka 21 yari guhuza Israel na Estonia tariki 12 Ukwakira 2023, n’uw’u Budage tariki 17 ukwakira 2023.

Iki cyemezo cya UEFA cyafashwe nyuma yaho kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2023 Umutwe wa Hamas wo muri Gaza, ugabye igitero ku butaka bwa Israël ukarasa ibisasu birenga 5 00 ku butaka bw’iki gihugu.

Iyi ntambara ikomeje gufata intera aho kugeza ubu nyuma y’iminsi itatu itangiye abantu barenga1100 bamaze kuhasiga ubuzima, abandi benshi bagakomereka n’ibikorwa byinshi byiganjemo inyubako bikangirika bikomeye.

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27