Jeannette Kagame yishimiye urugwiro yakiranywe na Angeline Ndayishimiye

Jeannette Kagame yishimiye urugwiro yakiranywe na Angeline Ndayishimiye

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yishimiye urugwiro yakiranywe na mugenzi we w’i Burundi, Madamu Angeline Ndayishimiye.

Ibi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa X akoresha, agaragaza ko ageze i Bijumbura mu Burundi, aho yitabiriye Inama yo ku rwego rwo hejuru y’Abayobozi b’Abagore ibaye ku nshuro ya 4. Yagize ati: “Mbega urugwiro nakiranywe!”

Iyo nama yo ku rwego rwo hejuru ihuza abagore b’abayobozi yatangiye mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukwakira 2023, i Burundi, Madamu Jeannette Kagame na mugenzi we Angeline Ndayishimiye bakaba bari mu banyacyubahiro batandukanye bayitabiriye.

Ni inama yatumiwemo na mugenzi w’i Burundi, Angeline Ndayishimiye, umufasha wa Perezida w’igihugu cy’u Burundi, Ndayishimiye Evariste.

Biteganyijwe ko iyi nama izarangira tariki 11 Ukwakira 2023, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Uruhare rwo kuboneza urubyaro mu guteza imbere imirire myiza no kugabanya ubwiyongere bw’abaturage’.

Nanone kandi Madamu Jeannette Kagame ari mu bantu bateganyijwe kugeza ijambo ku bitabiriye iyo nama yatangiye gukorwa mu mwaka wa 2020 igamije guhuza imbaraga mu guharanira ubuzima bwiza, imirire iboneye ku bagore, abana, ingimbi n’abangavu binyuze mu bikorwa byihagazeho kandi biramba.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27