Munezero Valentine yabonye ikipe nshya muri Tuniziya

Munezero Valentine yabonye ikipe nshya muri Tuniziya

Munezero Valentine wakiniraga ikipe ya APR Women Volleyball Club akaba na kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore, yamaze gusinya umwaka umwe ushobora kongerwa mu ikipe ya CSS Sfaxien yo muri Tuniziya.

Ku gicamusi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 5 Ukwakira 2023 ni bwo Munezero Valentine, yahagurutse i Kigali yerekeza muri Tuniziya gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.

Munezero Valentine yabengutswe n’ikipe ya CSS Sfaxien mu mikino y’igikombe cy’Afurika cy’abagore cyabereye muri Cameroun aho u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa kane ku nshuro ya mbere mu mateka.

Iri rushanwa Munezero Valentine yahembwe nk’umukinnyi mwiza mu gukora serivise (Best Server) anaboneka mu bakinnyi beza b’irushanwa.

Munezero Valentine yinjiye muri APR Women Volley Club mu 2018 avuye IPRC Kigali, avuyemo amaze imyaka itanu.

Ikipe ya Sfaxien, uyu mukinnyi yerekejemo, ni imwe mu makipe y’ubukombe muri Tunisiya dore ko ari yo imaze kwegukana ibikombe byinshi bya shampiyona, bingana n’umunani ndetse n’ibikombe icyenda by’Igihugu.

Mu mwaka w’imikino ushize, Sfaxien yasoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27