RDC: Inkangu yahitanye abarenga 17 mu Majyaruguru y’Uburengerazuba

RDC: Inkangu yahitanye abarenga 17 mu Majyaruguru y’Uburengerazuba

Imvura idasanzwe yibasiye Amajyaruguru y’Uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iteza inkangu yasize abarenga 17 bahasize ubuzima.

Abayobozi  b’icyo gihugu bavuga ko umubare ushobora kwiyongera mu gihe kugeza ubu hagikomeje gushakishwa imibiri y’abahasize ubuzima.

Nk’uko Matthieu Mole, Perezida w’umuryango utari uwa Leta “Force Vives”, yatangarije Aljazeera ko imvura yaguye ku Cyumweru yateje inkangu yatumye benshi bahasiga ubuzima, inangiza ibikorwa remezo.

Ati: “Abibasiwe n’inkangu bari barubatse munsi y’umusozi bituma imisozi irengera ingo zabo, umubare w’abapfuye  uracyari uw’agateganyo kuko imibiri iracyari munsi y’ibyondo.”

Guverineri w’iyi Ntara Cesar Limbaya Mbangisa yavuze ko hakenewe cyane imashini zabugenewe  kugira ngo zifashishwe zishakishe imibiri yose.   Yihanganishije imiryango y’ababuze ababo kandi ategeka iminsi itatu y’icyunamo mu Ntara zose.

Gusa Impuguke mu bumenyi bw’ikirere z’Umuryango w’Abibumbye zavuze ko ibikorwa remezo bidahwitse byatumye abaturage bo muri utwo duce bibasirwa n’imvura nyinshi.

Muri Mata, Perezida Felix Tshisekedi yatangaje umunsi w’icyunamo mu gihugu hose nyuma yuko abantu 16 bishwe n’inkangu yari yibasiye agace ka Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27